Iterabwoba: Al-Qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « Inspire »
posted on Oct , 14 2010 at 10H 06min 18 sec viewed 1863 times
Umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida ukorera mu bihugu by’Abarabu wasohoye nimero ya kabiri y’ikinyamakuru cyayo cyandikwa mu cyongereza, Inspire. Ngo icyo kinyamakuru, ari cyo nzira iyobora ku cyo bita intambara ntagatifu « Djihad », gifite inyandiko z’umukuru w’abayisilamu « Imam Anwar al-Awlaki, ngo kirimo ibitekerezo cyo kugaba ibitero mu ma-restaurant y’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se bakaba bakoresha imodoka z’ama-pick up kugira ngo bivune abo bita « abanzi b’Imana ».
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Slate.fr, ngo mu ijambo ry’ibanze ry’icyo kinyamakuru, umwanditsi mukuru wacyo arishimira uburyo AQAP, rikaba ari ishami rikaze ry’umutwe wa Al-Qaida, ryageze muri Amerika, akaba yizeza abasomyi b’icyo kinyamakuru ko bagiye kuzajya bisomera byinshi bikorwa n’uwo mutwe w’iterabwoba. Aho ngo ni nk’aho agira ati « Nta kintu na mba murabona ».
Umushinga w’icyo kinyamakuru, Inspire, ngo waba warazanywe na Samir Khan, umuyisilamu wahoze atuye muri Leta ya Caroline y’Amajyaruguru, mu myaka 24 ishize; kandi akaba yarigaragaje mu mwaka w’2003 ubwo yatunganyaga ku buryo budasanzwe bimwe mu birindiro bikomeye bya Al-Qaida. Ngo umuryango w’Abisilamu wo mu mujyi wa Charlotte washatse kumukurikirana, Khan ahita yigira i Yemen. Ngo nyuma y’amezi atandatu gusa agiye ni bwo numero ya mbere y’Ikinyamakuru Inspire yasohotse.
NTIVUGURUZWA Emmanuel
|