Afghanistan : Indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru Kaboul
posted on Oct , 13 2010 at 10H 57min 18 sec viewed 1584 times
Iyi ndege yari ijyaniye ibikoresho abasirikare ba OTAN muri iki gihugu cya Afghanistan, ariko bikaba bitashobotse kuko yaje guhanuka igeze hafi y’umurwa mukuru wa Kaboul, ndetse abantu 8 bose bariyirimo harimo n’abayitwaye bose bakaba ntawarokotse iyi mpanuka.
Nk’uko AP ibivuga, umukuru w’ikibuga cy’indege cya Kaboul Yaqub Rassuli yatangaje ko iyi ndege yari ije ivuye ku kibuga cy’indege gito cya Bagram.
Mu itangazo OTAN yashyize hanze yatangaje ko iyi ndege yaguye mu birometero 30 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kaboul, indege ikaba yari mu bwoko bwa Hercule L-100 ariko ikaba itari iya otan bwite, igikorwa cyo gushakisha ibisagarizwa byayo byatangiye gukorwa n’ingabo za Afghanisatn ndetse n’iza otan.
Impamvu y’ihanuka ry’iyi ndege ntabwo yatangajwe, gusa ikaba yari itwaye ibikoresho by’ingabo za OTAN, twabibuutsa ko ikibuga yahagurukiyeho cya Bagram ariho hari ibirindiro bikuru by’ingabo za Amerika muri Afghanistan.
Simbi
|