Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Urubanza rw’Umutanzaniya warindaga akanatekera Osama Bin Laden rwatangiye


posted on Oct , 13 2010 at 16H 14min 41 sec viewed 7072 times



Ahmed Ghailani Umutanzaniya w’imyaka 36 wari ufungiye muri gereza ya Guantanamo akaza koherezwa muri Amerika muri Nyakanga 2009, ubu noneho urubanza rwe rwatangiye aho agomba kuburana ku byaha aregwa byo kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiriye ambasade za Amerika muri Tanzaniya na Kenya muri 1998.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Daily News abivuga ngo kuri uyu wa kabiri ubwo Ahmed Ghailani yagezwaga imbere y’urukiko, Uwungirije Umushinjacyaha Mukuru Nicholas Lewin yabanje kwerekana amafoto agaragaza uburyo izo ambasade zombi zasenywe ubundi avuga ko Ahmed ari umwe mu bagize agashami ka Al Qaeda kateguye kandi kagashyira mu bikorwa ibitero byahitanye abantu 224 kuri ambasade za Amerika muri Tanzaniya na Kenya tariki ya 7Kanama 1998.

« nta kabuza uyu mugabo ari muri uriya mutwe », ibi Nicholas Lewin yabivuze ubwo yasobanuraga uko uwo mugabo ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu guturitsa izo ambasade. Yakomeje kandi avuga uburyo Ahmed yahise atorokana n’abandi bayoboke ba Al Qaeda umunsi umwe mbere y’uko ibitero biba, ngo ubundi bakaza gusanga akuma(piece) k’ibyo bisasu mu rugo rwe.

Uwunganira Ahmed mu mategeko Bwana Steven Zissou yasobanuye ko uwo mugabo ari umwere kuko ubwo yahaga bagenzi be ibikoresho byo gukora ibisasu atari azi ko bagambiriye ibibi, ahubwo yari azi ko ari gufasha inshuti.

Tubamenyeshe ko Ahmed Ghailani yamaze imyaka 5 ari mu maboko y’abashinzwe umutekano wa Amerika aho yahatwaga ibibazo mu rwego rw’iperereza, abamwunganira bakaba bavuga ko hakoreshejwe ibikorwa by’urubozo mu kubaza uyu mugabo.

Icyo twabibutsa ni uko nk’uko Daily News yakomeje ibitangaza, Ghailani akimara gutoroka igihugu cye cya Tanzaniya yahise asanga Ben Laden mu birindiro bye muri Afghanistan, aho yatangiye umurimo wo kumurinda no kumutekera.

SHABA Erick Bill

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Afghanistan : abasirikari bane ba otan biciwe mu gitero cya bombe
 
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by rafiki2020 Posted 15 hr 34 min ago

jye ndabona ameze nk 'umugore unaniwe ariko w 'umunyamahane.Ubundi uyu yarinda umuntu akagira amahoro.Cyakora akwiye guteka koko.

0
bad good




 
by Unknown Posted 19 hr 5 min ago

EAC NAYO IFITE ABANTU NKABA?

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Uganda: dr kizza besigye imbere y 'urukiko aregwa ibyaha by 'ubugambanyi
 
Leta y’u rwanda igiye kugurisha imwe mu imigabane ifite muri bralirwa
 
Mu burusiya hari gahunda yo gushyira 50% by’abaturage mu bikorwa byo gukunda igihugu
 
Uko u rwanda n’umuryango w’abibumbye bakiriye itabwa muri yombi rya callixte mbarushimana
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com