Urubanza rw’Umutanzaniya warindaga akanatekera Osama Bin Laden rwatangiye
posted on Oct , 13 2010 at 16H 14min 41 sec viewed 7072 times
Ahmed Ghailani Umutanzaniya w’imyaka 36 wari ufungiye muri gereza ya Guantanamo akaza koherezwa muri Amerika muri Nyakanga 2009, ubu noneho urubanza rwe rwatangiye aho agomba kuburana ku byaha aregwa byo kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiriye ambasade za Amerika muri Tanzaniya na Kenya muri 1998.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Daily News abivuga ngo kuri uyu wa kabiri ubwo Ahmed Ghailani yagezwaga imbere y’urukiko, Uwungirije Umushinjacyaha Mukuru Nicholas Lewin yabanje kwerekana amafoto agaragaza uburyo izo ambasade zombi zasenywe ubundi avuga ko Ahmed ari umwe mu bagize agashami ka Al Qaeda kateguye kandi kagashyira mu bikorwa ibitero byahitanye abantu 224 kuri ambasade za Amerika muri Tanzaniya na Kenya tariki ya 7Kanama 1998.
« nta kabuza uyu mugabo ari muri uriya mutwe », ibi Nicholas Lewin yabivuze ubwo yasobanuraga uko uwo mugabo ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu guturitsa izo ambasade. Yakomeje kandi avuga uburyo Ahmed yahise atorokana n’abandi bayoboke ba Al Qaeda umunsi umwe mbere y’uko ibitero biba, ngo ubundi bakaza gusanga akuma(piece) k’ibyo bisasu mu rugo rwe.
Uwunganira Ahmed mu mategeko Bwana Steven Zissou yasobanuye ko uwo mugabo ari umwere kuko ubwo yahaga bagenzi be ibikoresho byo gukora ibisasu atari azi ko bagambiriye ibibi, ahubwo yari azi ko ari gufasha inshuti.
Tubamenyeshe ko Ahmed Ghailani yamaze imyaka 5 ari mu maboko y’abashinzwe umutekano wa Amerika aho yahatwaga ibibazo mu rwego rw’iperereza, abamwunganira bakaba bavuga ko hakoreshejwe ibikorwa by’urubozo mu kubaza uyu mugabo.
Icyo twabibutsa ni uko nk’uko Daily News yakomeje ibitangaza, Ghailani akimara gutoroka igihugu cye cya Tanzaniya yahise asanga Ben Laden mu birindiro bye muri Afghanistan, aho yatangiye umurimo wo kumurinda no kumutekera.
SHABA Erick Bill
|