Nyagatare: Imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa Tabagwe
posted on Oct , 13 2010 at 10H 59min 19 sec viewed 1592 times
Imvura y’amahindu yaguye ejo mu murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare yashoboye kwangiza ibintu byinshi harimo hegitare 410 z’imyaka, amazu 28 atuwemo n’abaturage ndetse n’ibyumba by’amashuri 6.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru abaturage bo muri uyu murenge barasaba ko bafashwa byihutirwa, ari nako ubuyobozi by’uyu murenge nabwo busaba byihuse ko bwafashwa kongera gusakara ariya mashuri yangiritse kugira ngo abana bashobore kwigira ibizamini byegereje.
Muri iyi minsi ishize imvura ikaba itarakunze kugaragara cyane mu duce twinshi tw’igihugu ndetse na Nyagatare irimo, muri urwo rwego abaturage bakaba bari bayitegeje ngo bashobore kubona uko batera imyaka kandi inuhire iyo bateye dore ko yajyaga kumira mu mirima.
Iki cyifuzo rero ntabwo ariko cyagenze neza kuko imvura yahaguye yazaniye abaturage ibibazo ubwo yagwaga ari nyinshi cyane maze ikabasenyera kuva ku mazu batuyemo kugera ku myaka bahinze, iyi mvura yamereye nabi cyane akagari ka Gashenge aho yangirije amazu y’imiryango 8 ubu akaba yarasamburutse, kuri ubu abaturage bakaba barabaye bacumbikiye bagenzi babo bagwiririwe n’aya mahano.
Uretse amazu y’abaturage n’imyaka yabo, iyi mvura yanangije amashuri 6, harimo6yari yarubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ku kigo cy’amashuri cya Runyinya. Ku bw’amahirwe kandi nta mwana wakomeretse, dore ko yasambutse barimo kwiga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Tabagwe Ngoga John arasaba ko Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano zayo yabafasha kubona amabati yo mubwoko bw’ayari yarakoreshejwe muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 kuko ntaho bayabona bo ubwabo:
Ngoga John kandi yadutangarije ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi aricyo RADA cyabemereye imbuto yo kugoboka abaturage basigaye amara masa,
Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage kimwe na bariya banyeshuri bahabwe ubufasha mu gihe gito gishoboka.
Simbi
|