Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Nyagatare: Imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa Tabagwe


posted on Oct , 13 2010 at 10H 59min 19 sec viewed 1592 times



Imvura y’amahindu yaguye ejo mu murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare yashoboye kwangiza ibintu byinshi harimo hegitare 410 z’imyaka, amazu 28 atuwemo n’abaturage ndetse n’ibyumba by’amashuri 6.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru abaturage bo muri uyu murenge barasaba ko bafashwa byihutirwa, ari nako ubuyobozi by’uyu murenge nabwo busaba byihuse ko bwafashwa kongera gusakara ariya mashuri yangiritse kugira ngo abana bashobore kwigira ibizamini byegereje.

Muri iyi minsi ishize imvura ikaba itarakunze kugaragara cyane mu duce twinshi tw’igihugu ndetse na Nyagatare irimo, muri urwo rwego abaturage bakaba bari bayitegeje ngo bashobore kubona uko batera imyaka kandi inuhire iyo bateye dore ko yajyaga kumira mu mirima.

Iki cyifuzo rero ntabwo ariko cyagenze neza kuko imvura yahaguye yazaniye abaturage ibibazo ubwo yagwaga ari nyinshi cyane maze ikabasenyera kuva ku mazu batuyemo kugera ku myaka bahinze, iyi mvura yamereye nabi cyane akagari ka Gashenge aho yangirije amazu y’imiryango 8 ubu akaba yarasamburutse, kuri ubu abaturage bakaba barabaye bacumbikiye bagenzi babo bagwiririwe n’aya mahano.

Uretse amazu y’abaturage n’imyaka yabo, iyi mvura yanangije amashuri 6, harimo6yari yarubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ku kigo cy’amashuri cya Runyinya. Ku bw’amahirwe kandi nta mwana wakomeretse, dore ko yasambutse barimo kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Tabagwe Ngoga John arasaba ko Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano zayo yabafasha kubona amabati yo mubwoko bw’ayari yarakoreshejwe muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 kuko ntaho bayabona bo ubwabo:

Ngoga John kandi yadutangarije ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi aricyo RADA cyabemereye imbuto yo kugoboka abaturage basigaye amara masa,

Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage kimwe na bariya banyeshuri bahabwe ubufasha mu gihe gito gishoboka.

Simbi

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry 'ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - senateri iyamuremye
 
Nigeria: agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
 
Huye: habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n 'indwara zidakira
 
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com